HOMEPAGE» CURRENT STUDENTS» About Students» Rwanda, Tmanizabayo Monique

Rwanda, Tmanizabayo Monique

publishDate:2014-03-20

Nitwa Monique,nkaba ndi umunyarwandakazi,maze amezi atandatu(6) mu Bushinwa aho niga mu kaminuza yigisha ibijyanye na siporo Capital University  of Physical Education and Sports, Beijing . Mpagera,nta gishinwa nagike narinzi,ariko nyuma y’icyumweru nari maze kumenya uko babaza nuko basubiza: Muraho? Witwande?Ukomoka mukihe gihugu?Ntangira kwiga,nabonaga igishinwa gikomeye cyane, ariko ubungubu mbona kidakomeye cyane! Mbere njye ubwanjye sinashoboraga kwijyana mu isoko guhaha kuko ururimi rw’igishinwa usanga arirwo rukoreshwa gusa, ariko ubungubu mbasha kwijyana kandi n’igihe nsanze igiciro kirihejuru,nkabasha  kumvikana n’ucuruza igiciro kitunogeye twembi. Nkunda ikigo cyacu,gifita abarimu bigisha neza kandi giherereye ahantu heza.